Question Title | Question Description |
---|---|
gutwita | Ese umuntu akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye yabigenza ate ngo ntatwite? |
Reply message
urakoze kutwandikira!
Mugihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, Ntanuburyo bwokuboneza urubyaro usanzwe ukoresha, wifashisha ikinini kizwi nka Morning after pills kiboneka muma pharmacy yose. Ubu ni uburyo ukoresha bwo kwitabara , bukaba bukora neza iyo unyweye iki kinini mbere yuko amasaha 72 arenga umaze gukora imibonano mpuzabitsina, iyo arenze ntibuba bukizewe nkuko biteganijwe. NB : Ubu buryo subwo gukoresha burigihe ngo ubigere akamenyero kuko bushobora kugira ingaruka nyinshi kubuzima bwawe, ikindi kandi ntibukurinda kwandura indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina idakingiye.